Umugoroba wo ku itariki ya 30 Mata 2012, i Bruxelles mu Bubiligi habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uwo muhango wari wateguwe na ACP (Groupe des Etats d’Afrique, des Caraïbes et du Pacifique) n’Umuryango w’Abibumbye ONU bafatanyije na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi.
Uhagarariye ONU muri EU (Union Européenne), Jean-Luc Onckelinx, Umunyamabanga mukuru wa ACP Mohamed Ibn Chambas na Ambasaderi uhagarariye Repubulika y’u Rwanda mu Bubiligi Robert Masozera bagejeje ku mbaga y’abantu bari aho amagambo ajyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yaba umunyamabanga mukuru wa ACP n’Uhagarariye ONU, bibanze kuri izi ngingo : Guha agaciro (rendre hommage) imbaraga Guverinoma y’u Rwanda ikoresha ngo yubake sosiyete Nyarwanda nyuma ya Jenoside, kuyitera inkunga muri ibyo bikorwa, gufashanya guhashya icyagarura amacakubiri cyose, guhakana Jenoside ndetse no kurwanya ubukene mu Rwanda.
Ijambo ry’umutumirwa mukuru ryahariwe Ambasaderi Masozera Robert wabanje kubasaba umwanya muto wo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akomeza ashimira abateguye kandi bagashyira mu bikorwa bafatanyije n’Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles, uwo munsi ukomeye mu mateka aho ACP na ONU bafata umwanya bakibuka ayo mahano yabereye mu Rwanda Mata 1994 muri mujyi mukuru w’u Burayi nka Bruxelles.
Ambasaderi Masozera yakomeje mu ijambo rye no mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa IGIHE, agira ati : " Bibabaza Umunyarwanda wese ushyira mu kuri ko hanze y’u Rwanda bakomeje gukoresha inyito zipfobya Jenoside, nko kuvuga jenoside Nyarwanda aho gukoresha ijambo Jenoside yakorewe Abatutsi, ati : " Ibyo bifasha cyane abapfobyi n’ababafasha imigambi yabo mibi kuko baba bashaka ko ayo mateka yibagirana ntibibagireho ingaruka kuko benshi muri bo aribo bishe bakanategura iyo Jenoside yakorewe Abatutsi. Nimukore ku buryo mwe muri ONU na ACP n’andi mashyirahamwe mpuzamahanga iyo nyito ’ Jenoside Nyarwanda’ iranduka burundu.
Masozera yakomeje agira ati : " Munarwanye abavuga ko habayeho Jenoside ebyiri kuko ari ugushinyagurira abayirokotse no kubabuza gukomeza ubuzima bwabo bwa buri munsi ".
Ambasaderi yatanze urugero avuga ati : " Kuki hano muvuga Jenoside yakorewe Abayahudi ikozwe n’Abanazi ntimuvuge Jenoside y’Abanyaburayi ? Natwe rero muhe isura nyayo n’amazina nyayo amahano yabaye akibasira ubwoko bw’Abatutsi, mubikore mu guha agaciro abishwe n’abarokotse iyo Jenoside, kandi mu guharanira ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi turaharanira ukuri no ku bandi bose bakorewe jenoside ku Isi."
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ni uko twakwigira ku mateka dutegura ejo heza hazaza. Nyuma y’ijambo, Ambasaderi Masozera yafunguye ku mugaragaro imurika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iryo murika rikaba ryaraberetse mu ngoro ya ACP.
Foto: Karirima A.


















TANGA IGITEKEREZO