Icyo gitero cyabereye ahitwa Peshawar mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’igihugu cya Pakistan.
Nkuko television 4×4, yabyerekanye, kuva Abanyamerika bagera muri iki gihugu cya Pakistan, ngo baribasiwe, cyane cyane abaherereye mu Mujyi wa Peshawar uhurereye hafi y’igihugu cya Afghanistan.
Ambasaderi Toria Nuland, Umuvugizi Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Pakistan, yatangaje ko Abanyamerika ndetse n’Abanyapakistani bakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro, aho ngo kugeza ubu barimo gukurikiranwa n’abaganga.
Nkuko imbuga za internet zirimo telegraph.co.uk zikomeza zibitangaza, iki gitero kibasiye imodoko yo mu bwoko bwa Suzuki, igihe yari ihagaze mu Mujyi wa Peshawar, umujyi ukunze kubonekamo Abanyamerika cyane baje kubungabunga umutekano, ndetse no kugarura ituze mu gihugu cya Pakistan, dore ko Pakistan ikunze kurangwamo umutekano muke kuko hakunze kugaragara ibikorwa nk’ibi by’ubwiyahuzi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Pakistan yamaganiye kure, ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamerika bari muri icyo gihugu. Iki gikorwa cya kinyamaswa kibaye mu gihe umwaka ushize, imodoka z’Abanyamerika zibasiwe n’AbatalibanI bo muri Afghanistan bakunze guhungabanya umutekano muri Pakistan, aho imodoka 2 z’Abanyamerika zatwitswe izindi zigaterwaho ibibombe bitari bike.



















TANGA IGITEKEREZO