Abantu 13 bahitanywe n’igitero cy’indege itagira umupilote mu Majyaruguru ya Pakistani ubwo bari mu minsi mikuru y’Abayisilamu ya Eid el fitr yo gusoza igifungo cya Ramadhan kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Kanama 2012.
Icyo gitero cyaturutse ku mupaka wa Pakistani n’Afghanistan mu mirwano yarimo indege 3 z’intambara.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru, bivuga ko ibitero byabaye mu gihe Pakistani yari irimbanije mu mihango yo kwizihiza isozwa ry’igisibo cya Ramadhan.
Ibitero nk’ibi nibyo bituma Pakistani ikomeza kuvuga ko hari abayivogerera ubusugire bwayo.
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nicyo gikunze gukoresha indege z’ubu bwoko mu ntambara yo kurwanya ibyihebe by’aba Taliban bo muri Afghanistan.



















TANGA IGITEKEREZO