Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Benedigito wa 16, kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gashyantare 2013 yatangaje ko ku itariki ya 28 Gashyantara 2013 azegura ku mirimo ye kubera ko ngo atagifite imbaraga zo kuzuza inshingano akaba ari we mupapa wa mbere ufashe icyemezo nk’iki kuva mu myaka igera kuri 600 ishize.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta ya Vatican rivuga ko Benedigito wa 16 w’imyaka 85 yavuze ko yari amaze gucika intege [ku bw’umubiri] mu mezi ashize. Ati “Ngeze ku rwego rwo kwemera ko mfite intege nke mu kuzuza neza umuhamagaro wanjye. Ku bw’izo mpamvu kandi nzirikana uburemere bw’icyo gikorwa, mfite ubwisanzure bwose ntangaje ko mvuye ku mwanya wa Musenyeri wa Roma usimbura Mutagatifu Petero.”
Umuvugizi wa Vatican yashimangiye ko Benedigito wa 16 azava ku bupapa ku itariki ya 28 Gashyantare 2013 saa moya z’umugoroba ku isaha fatizo ya GMT.
Benedigito wa 16 yabaye Papa mu mwaka w’2005, asimbuye Papa Yahani Pawulo wa kabiri.
Mu gushaka kumenya uko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yakiriye inkuru y’iyegura rya Benedigito wa 16, Perezida w’inama y’abepisikopi mmu Rwanda Musenyeri Smalagde Mbonyintege yavuze ko ari inkuru ibabaje kuko bitari bimenyerewe; ariko ngo nta n’itegeko ribibuza. Ati "Ntibyabura kutubabaza ariko tugomba kubyakira. Ni inkuru ibabaje ariko igomba kumvwa n’impamvu zibiteye."
Musenyeri Mbonyintege yasabye abakirisitu Gatolika mu Rwanda no ku isi yose "kubyakirana ukwihangana, bagakomeza gusenga ngo hazaboneke umusimbura w’intwari." Ati "Babyakire ko yabikoze kubera inyungu za Kiliziya atari inyungu ze bwite."



















TANGA IGITEKEREZO