00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Benedigito wa XVI ahiga Justin Bieber kuri Tweets

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 21 December 2012 saa 01:33
Yasuwe :

Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI w’imyaka 85 y’amavuko, amaze guca agahigo kuri Tweets kurusha Justin Bieber, umusore w’imyaka 18 y’amavuko akaba ari icyamamare muri muzika ukomoka muri Canada.
Amakuru dukesha Reuters, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cya Vatican cyitwa “L’Osservatore Romano”, ku wa kane saa sita , Papa yari afite miliyoni 2,1 by’abamukurikira, nyuma y’iminsi umunani gusa amaze afunguye Twitter ubwo yoherezaga bwa mbere ubutumwa ku munsi mukuru witiriwe (…)

Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI w’imyaka 85 y’amavuko, amaze guca agahigo kuri Tweets kurusha Justin Bieber, umusore w’imyaka 18 y’amavuko akaba ari icyamamare muri muzika ukomoka muri Canada.

Amakuru dukesha Reuters, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cya Vatican cyitwa “L’Osservatore Romano”, ku wa kane saa sita , Papa yari afite miliyoni 2,1 by’abamukurikira, nyuma y’iminsi umunani gusa amaze afunguye Twitter ubwo yoherezaga bwa mbere ubutumwa ku munsi mukuru witiriwe “Notre-Dame de Guadalupe”.

Justin Bieber, ufite miliyoni 37.1 cy’abamukurikira arusha Papa inshuro 15, yisanga agenda arushwa na we ku mubare w’abamwoherereza ubutumwa.

Justin Bieber

Ikinyamakuru kivuga ko 50% y’abakurikira Papa bohereje ubutumwa bwa mbere ku itariki ya 12 Ukuboza mu gihe 0,7% ari bo bohereje Justin Bieber, ku wa 26 Ugushyingo 2012.

Papa Benedigito wa XVI yohereza ubutumwa kuri Twitter mu Cyongereza, Ikidage, Igitaliyani, Igifaransa, Ikiyesipanyole, Igiportugali, Igipolone n’Icyarabu. Biteganijwe ko mu minsi ya vuba azajya akoresha Ikilatini n’Igishinwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages