Papa Benedigito wa 16 yatunguye benshi ubwo ku wa 24 Ukwakira yatangazaga ku mugaragaro amazina y’Abakaridinali bashya batandatu batarengeje imyaka 80 y’amavuko buzuza umubare w’itsinda ry’Abakaridinali 120 bazatora Papa uzamusimbura.
Igitangaje ni uko mu mazina yashyizwe ahagaragara nta mu Karidinali n’umwe ukomoka ku mugabane w’u Burayi no mu Butaliyani, mu gihe ibi bice by’isi ari byo byari bimenyereweho gutanga ababa Abakaridinali benshi.
Abasesengura amateka ya Kiliziya Gatolika basanga iki gikorwa ari ikimenyetso gitanga amahirwe ko uzasimbura Papa Benedigito wa 16 ashobora kuzaturuka ku mugabane wa Aziya cyangwa Afurika, kuko abashya mu binjiye mu Bakaridinali bagiye mu cyiciro cy’abamerewe kuba abakandida ku bupapa.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko hatoranyijwe Arikiyepiskopi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika James Michael, Musenyeri Bechara Boutros Rai ukomoka muri Libani, Arikiyepiskopi wa Abuja muri Nigeria John Olorunfemi Onaiyekan, Arikiyepiskopi wa Bogota muri Colombiya Ruben Salazar Gomez, Arikiyepiskopi wa Manille Musenyeri Luis Antonnio Tagle, ndetse na Baselios Cleemis Thottunkal uhagarariye Kiliziya Gatolika yo muri Siriya ikorera mu Buhinde.
Ni ku nshuro ya gatanu Papa Benedigito wa 16 atoranya aba Karidinali bashya kuva aho atangiriye kuyobora Kiliziya Gatolika.
Aba Bakaridinali batandatu bazimikwa ku mugaragaro ku wa 24 Ugushyingo, itsinda ry’aba Karidinali bose hamwe rikazagirwa n’abantu 211 bazavamo 120 batarengeje imyaka 80 y’amavuko ari na bo bazatora Papa uzasimbura Benedigito wa 16.



















TANGA IGITEKEREZO