Mu butumwa Umushumba wa Kiliziya Gatolika Benedigito wa 16 yatanze ku ya mbere Mutarama 2013, yagaragaje ko atishimiye ubusumbane bukabije mu by’ubukungu burangwa mu batuye Isi.
BBC ivuga ko Papa yavuze ko ubusumbane hagati y’abakire n’abakene buterwa n’uburyo bwa ‘Capitalism’, aho buri muntu aba nyamwigendaho.
Ubu buryo butuma abantu ku giti cyabo barekerwa uburenganzira gushaka ubukungu ku giti cyabo, kugena imishahara n’andi mashimwe, ibiciro bigahinduka hakurikijwe uko ibicuruzwa bishakwa na benshi cyangwa bake.
Mu ijambo rye ku munsi utangira umwaka mushya wa 2013, Papa yavuze ko hakenewe kugira igikorwa ngo intera y’ubusumbane hagati y’abakire n’abakene igabanuke ku isi.



















TANGA IGITEKEREZO