Nyuma y’amezi agera kuri atanu habaye amatora, ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite Guverinoma nshya yashyizweho na Perezida Joseph Kabila wihutiye kuyigira nto ugereranyije n’iyayibanjirije.
Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara binyuze kuri televiziyo y’icyo gihugu, abagize Guverinoma nshya bayobowe na Minisitiri w’Intebe mushya Augustin Matata Ponyo, washyizweho tariki ya 18 Mata. Iyi Guverinoma igizwe n’abantu 36 barimo ba Visi Minisitiri w’Intebe babiri. Bakaba batandukanye na Guverinoma icyuye igihe kuko yari igizwe n’abaminisitiri 46.
Iyi Guverinoma iyobowe na Matata Ponyo, hari abaminisitiri batandatu bayigarutsemo, ari bo Lambert Mende ushinzwe itangazamakuru, Martin Kabwelulu ushinzwe Mine, Raymond Tshibanda w’ububanyi n’amahanga, Richard Muyej w’umutekano mu gihugu, Fridolin Kasweshi ushinzwe imitunganyirize y’icyaro hakaba na Kalumba ushinzwe ibya taransiporo.
Minisiteri nyinshi zarahujwe, nk’iya siporo yahujwe n’umuco, ububanyi n’amahanga bihuzwa n’ubutwererane, iy’itangazamakuru ihuzwa n’iyari ishinzwe imikoranire n’Inteko ishinga Amategeko, n’izindi.
Abagore nabo baributswe bagenerwa imyanya itanu muri iyo Guverinoma kuko harimo Wivine Mumba Matipa washinzwe Minisiteri y’Ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.
Nyuma yo gushyiraho uyu mu Minisitiri mushya M.Matata Ponyo, yavuze ko icyo agiye gukora kihutirwa ari ugushyiraho ingamba zikaze mu micungire y’umutungo w’igihugu nk’uko na Perezida abisaba.
Iki gihugu gituwe n’abaturage babarirwa muri miliyoni 68, gifite ubukungu bushingiye ku mutungo kamere urimo amabuye y’agaciro. N’ubwo hari uwo mutungo, abenshi muri aba baturage bugarijwe n’ubukene ndetse n’ibikorwa remezo bikaba bidahagije. Ahubwo ngo usanga ari igihugu kivugwamo ruswa ikabije.
Uyu Minisitiri w’intebe mushya, icyo agiye gukora nk’umuntu wize iby’icungamutungo, ni ugushyira igitsure na disipuline mu micungire y’umutungo w’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO