00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Obama yahagurukiye kugabanya itungwa ry’intwaro mu batuye igihugu cye

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 21 January 2013 saa 03:51
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama, yahagurukiye ikibazo cy’ubwicanyi bukoreshwamo imbunda ashyiraho n’amabwiriza ashobora kuzateza impaka nyinshi hagati ya perezidensi ya Amerika n’amashyirahamwe y’abashyigikiye gutunga imbunda k’umuturage.
Radio Ijwi rya Amerika ivuga ko Perezida Obama yasabye abagize kongere ya Amerika guhita bemeza imishinga myinshi y’amategeko kuri icyo kibazo cy’imbunda, avuga ko kubungabunga umutekano w’abana ari yo nshingano nyamukuru (…)

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama, yahagurukiye ikibazo cy’ubwicanyi bukoreshwamo imbunda ashyiraho n’amabwiriza ashobora kuzateza impaka nyinshi hagati ya perezidensi ya Amerika n’amashyirahamwe y’abashyigikiye gutunga imbunda k’umuturage.

Radio Ijwi rya Amerika ivuga ko Perezida Obama yasabye abagize kongere ya Amerika guhita bemeza imishinga myinshi y’amategeko kuri icyo kibazo cy’imbunda, avuga ko kubungabunga umutekano w’abana ari yo nshingano nyamukuru y’igihugu.

Obama yasinye amategeko yo kugabanya urugomo ruturuka ku mbunda akikijwe n’abana, bamwandikiye nyuma y’iyicwa ry’abana 20 barashwe ku ishuri ribanza ry’ahitwa Newtown muri Leta ya Connecticut mu Kuboza kwa 2012.

Mu mabwiriza Obama yasinye harimo guca imbunda ziteye nk’iza gisirikare zikoreshwa mu ntambara, gusuzuma imico n’imyifatire y’abashaka kugura imbunda no kwita ku barwaye mu mutwe.

Perezida Obama yasinye kandi amateka 23 yo guha ibikoresho bihagije abapolisi n’abashinzwe iby’ubuzima bwo mu mutwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages