Kuri uyu wa gatanu, ni bwo uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Silvio Berlusconi yahamijwe icyaha cyo kunyereza imisoro maze urukiko rumukatira igifungo cy’imyaka ine ariko hakurikijwe itegeko ryo muri 2006 rigamije kugabanya umubare munini w’abantu mu magereza akurirwaho imyaka itatu akaba agomba gufungwa umwaka gusa.
Urukiko rwahamije Silvio Berlusconi icyaha cyo kutishyura imisoro biturutse ku biraka Televiziyo ye yahawe n’abategura ibiganiro muri Amerika.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’u Bwongereza Reuters avuga ko urukiko rwahamije Berlusconi ko ibyo biraka byatumye iyo Televiziyo yinjiza amafaranga menshi nta misoro.
Silvio Berlusconi w’imyaka 76 ariko we avuga ko nta Demokarasi ikirangwa mu u Butaliyani, kuko avuga ko uru rubanza rurimo impamvu za Politiki akaba avuga ko azajurira. Yatangarije imwe mu mateleviziyo ye ko kuba yaratangaje ko ataziyamamaza mu matora ataha nta ho bihuriye n’iki kibazo.
Mu gihe iki gihano cyaba cyemejwe n’urukiko rw’ubujurire, Silvio Berlusconi yatakaza uburenganzira bwo guhabwa umurimo wa Leta muri iki gihugu mu gihe cy’imyaka itanu ndeste n’ubwo kuba yayobora amakompanyi cyangwa amasosiyete mu gihe cy’imyaka itatu.
Silvio Berlusconi ni we nyir’ikipe ya AC Milan, akaba ari na nyir’ibitangazamakuru bikomeye mu Butaliyani.



















TANGA IGITEKEREZO