00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Siriya: Intumwa za Loni zasubitse ibikorwa

Yanditswe na

Hitimana M.

Kuya 17 June 2012 saa 12:35
Yasuwe :

Nyuma y’aho Loni yoherereje intumwa muri Syria zigiye gukurikirana igarurwa ry’amahoro, ingabo za Siriya zikarekeraho guhohotera abaturage, zasubitse ibikorwa byazo kubera ibitero biri gukorwa n’ingabo za leta ya Siriya.
Intumwa za Loni zari zoherejwe muri Siriya gukomeza kureba ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo Umuryango w’Abibumbye wari witeze ku muhuza wahoze ari umunyamabanga wayo Koffi Annan umaze igihe agerageza kugirana ibiganiro na Leta ya Siriya n’abaturage bayigaragambyaho. (…)

Nyuma y’aho Loni yoherereje intumwa muri Syria zigiye gukurikirana igarurwa ry’amahoro, ingabo za Siriya zikarekeraho guhohotera abaturage, zasubitse ibikorwa byazo kubera ibitero biri gukorwa n’ingabo za leta ya Siriya.

Intumwa za Loni zari zoherejwe muri Siriya gukomeza kureba ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo Umuryango w’Abibumbye wari witeze ku muhuza wahoze ari umunyamabanga wayo Koffi Annan umaze igihe agerageza kugirana ibiganiro na Leta ya Siriya n’abaturage bayigaragambyaho.

Intumwa zigera kuri 300 zari zoherejwe muri Siriya zasubitse ibikorwa byazo kubera guterwa impungenge no kuba nazo zahitanwa n’ibitero by’ingabo za Leta ya Siriya iyobowe na Bachar Al Assad.

Maj. Gen. Robert Mood, umusirikare mukuru wa Loni uri muri Siriya avuga ko ubwiyongere bw’ibitero mu minsi icumi ishize biteye inkeke kuri izo ntumwa za Loni zidafite intwaro.

Intumwa za Loni zitangaza ko zitazava muri Siriya, ariko zizaguma ahantu hamwe mu gihe ibitero bikomeje.

Uduce twa Homs na Hama ni two twiganjemo ibitero byahitana intumwa za Loni. Amahanga aracyagerageza inzira y’amahoro muri Syria ariko ntiyari yagira umusaruro.

Perezida w’Amerika Barack Obama nawe nk’uko umuvugizi wa Leta ya Amerika Tommy Vietor abitangaza, ari gukorana n’ibindi bihugu by’inshuti mu gushaka indi nzira yanyurwamo. Ariko nta bisobanuro byinshi atanga ku ntambwe nshya iri gutekerezwaho.

Guhera Werurwe 2012, abaturage batangiye kwigaragambya ku butegetsi bwa Leta, imirwano imaze kugwamo abagera ku bihumbi 14 000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages