Mu gihe abaturage bari ku murongo bategereje guhabwa lisansi kuri station, indege y’intambara ya Syria yabateye igisasu abagera kuri 30 bahasiga ubuzima nk’uko inzego z’umutekano muri icyo gihugi zibitangaza.
Mu masaha y’igitondo yo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nzeri ni bwo ubu bwicanyi bukomeye bwabereye kuri Station yitwa Raqqa bukozwe n’indege y’ingabo za Leta ya Syria iyobowe na Perezida Assad.
Aka gace kagabweho iki gitero, gahereye mu birometero 32 uvuye mu mujyi wa Tal al-Abyad uhana imbibi n’igihugu cya Turkey ukaba kandi warafashwe n’inyeshyamba kuri uyu wa Gatatu nyuma y’imirwano ikomeye n’ingabo za leta.
Amakuru dukesha urubuga rwa BBC, aravuga ko kugeza ubu kumenya abakomeretse bitoroshye, kuko ngo abenshi bahiye bikomeye kandi abandi babyiboneye n’amaso, batangarije BBC ko byibura abantu 70 bakomeretse bikomeye aho abenshi bajyanwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Raqqa.
Abandi kandi batangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko iyi station ariyo yonyine yari igikora muri aka gace, ari nayo mpamvu ibi bitero byahitanye benshi bari baje gushaka peteroli na lisansi.
Mu rwego rwo guhashya abarwanya ubutegetsi bwe, Perezida wa Syria Bashal Al Assad, amaze guhitana abaturage barenga ibihumbi 20 aho ahenshi akoresha ingufu zihambaye, aho adatinya no gukoresha ibimodoka bya gisirikare, ndetse akaba aherutse no gutangaza ko nibiba ngombwa ashobora kuzakoresha intwaro z’ubumara, ariko iki gitekerezo cyamaganiwe kure na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yamuburiye ko nawe ashobora kugabwaho igitero aramutse ahirahiye gukoresha izo ntwaro.



















TANGA IGITEKEREZO