Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwakatiye igifungo k’imyaka 50 uwahoze ayobora igihugu cya Liberiya, ku byaha aregwa by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, no guha abarwanyi intwaro zahitanye ubuzima bw’abaturage.
Uru rukiko rukorera i La Haye rukaba rwarakatiye uyu wahoze ayobora Liberiya ariwe Charles Taylor kuri uyu wa 30 Gicurasi, kuko yakoresheje ububasha yari afite afasha abigometse aho guharanira amahoro n’umutekano.
Amakuru dukesha Ijwi rya Amerika Umukuru w’Urukiko Richard Lussick yavuzeko ibikorwa bya Taylor byo gukwirakwiza intwaro, gushyigikira inyeshyamba, no kuyobora aba barwanyi aribyo biremereza ibyaha yakoze muri iriya ntambara.
Umukuru w’Urukiko Lussick yagize ati : “Intwaro yatanze ni zo zatumye intambara yo muri Sierra Leone yaguka ifata indi ntera, ndetse bikageza igihugu aharindimuka”. Yongeraho ko iyo umutwe w’abifuzaga impindura matwara udahabwa inkunga n’uyu muperezida, ibintu ntibyari kugera ahabi nk’uko byagenze.
Abashinjacyaha bifuzaga ko afungwa imyaka 80, ariko urukiko rusanga iki gihano cyaba gikabije kuba kinini.
Taylor w’imyaka 64 y’ubukuru yari amaze ukwezi akurikiranywe ho ibyaha 11 harimo : kwica, gufata abagore ku ngufu,gushyira abana mu gisirikare, no gufata abantu bugwate.
Urukiko rwasanze Taylor atarigeze aha amategeko ayo ariyo yose izi ngabo, ubwo zakoraga ubwicanyi mu ntambara yo muri Sierra Leone ariko yari azi ibyo zikora byose, ndetse agatanga n’intwaro.
Taylor niwe muyobozi wa mbere w’igihugu uciriwe urubanza n’uru Rukiko Mpuzamahanga, nyuma ya Karl Doenitz wahoze ayobora aba Nazi mu Budage nyuma y’aho Adolf Hitler amariye gupfa.
Taylor yari aherutse kubwira abacamanza ko ababazwa cyane n’abagwiririwe n’amahano yo muri Sierra Leone, ariko yagarukiye aho ntiyavuga uwaba yarabigizemo uruhare, cyangwa ngo yicuze ibyo yaba yarakoze.



















TANGA IGITEKEREZO