Thomas Lubanga washijwaga ibyaha by’intambara byakorewe mu Burasirazuba bw’igihugu cye cya Congo Kinshasa birimo gushyira abana mu bikorwa bya gisirikare byabaye mumwaka ya 2002 na 2003, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga, yakatiwe igifungo cy’imyaka 14 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’I La Haye mu Buholandi.
Umucamanza Adrian Fulford wasomye imyanzuro y’uru rubanza, yavuze ko Thomas Lubanga azafungwa imyaka 8 kubera ko hari indi myaka 6 yari amaze muri gereza Irahe.
Nkuko Radiyo BBC y’Abongereza ibitangaza, ngo mugihe uyu mugabo Thomas Lubanga yasomerwaga umwanzuro, ngo ntiyigeze agaragaza ubwoba ahubwo ngo yari atuje.
Mukwezi kwa Kamena uyu mwaka, uwari Umushinjacyaha Mukuru w’uru Rukiko Luis Moreno-Ocampo, yari yasabiye Lubanga igifungo cy’imyaka 30, bishingiye kuri buri mwana umwe wagiye winjizwa mugisirikare n’ingabo za Thomas Lubanga .
Nubwo Thomas Lubanga yahawe iki gihano, we yakomeje gutangaza ko arengana, kuko ngo nta ruhare yagize mu kwinjiza abana mu gisirikare, ariko Ubucamanza bwo bukavuga ko uyu mugabo yagize uruhare mu gukoresha ndetse no kwinjiza abana mu gisirikare bari munsi y’imyaka 14.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, iherutse gutangaza ko intambara yahuje abo barwanyi bo mu bwoko bwAbahema n’aba Lendu m ugace ka Ituri , yahitanye abantu bagera kubihumbi 60,000.
Thomas Lubanga ahawe iki gihano, mugihe mu Burasirazuba bwa Congo hakomeje kwibasirwa n’imirwano ihuje ingabo z’icyo gihugu ndetse n’iza M23.



















TANGA IGITEKEREZO