00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Abanyarwanda barasabwa kwitwararika imyigaragambyo y’Abakongomani

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 28 July 2012 saa 07:03
Yasuwe :

Abahagarariye Diaspora mu gihugu cy’u Bubiligi, arasaba Abanyarwanda batembera ahitwa Matongwe kwitwararika kubera imyigaragamyo y’Abanyekongo iteganyijwe kubera imbera ya Ambasade y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2012.
Umunyamakuru wa IGIHE uri I Bruxelles yatangajeko hari udutsiko tw’Abakongomani twatangiye kwishyira hamwe ngo tuze gukora imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.
Utu dutsiko dukunze kwibasira Abanyarwanda baba aho igihe (…)

Abahagarariye Diaspora mu gihugu cy’u Bubiligi, arasaba Abanyarwanda batembera ahitwa Matongwe kwitwararika kubera imyigaragamyo y’Abanyekongo iteganyijwe kubera imbera ya Ambasade y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2012.

Umunyamakuru wa IGIHE uri I Bruxelles yatangajeko hari udutsiko tw’Abakongomani twatangiye kwishyira hamwe ngo tuze gukora imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Utu dutsiko dukunze kwibasira Abanyarwanda baba aho igihe baba bakoze imyigaragambyo nk’iyi kandi baba bashyira mu majwi Leta y’u Rwanda kugira uruhare mu mvururu zibera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Abahagarariye Diaspora barasaba ko Abanyarwanda bahahira cyangwa bazatembera Matonge mu Mujyi wa Bruxelles ahari amazu y’ubucuruzi akorerwamo n’Abanyafurika muri rusange benshi, kuhajya mu bushishozi kubera ibikunze kuhabera by’ihohoterwa mu gihe habaye imyigaragambyo ya bene ako kageni itunga agatoki Abanyarwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages