00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Inzara iragenda ikaza umurego

Yanditswe na

Eugenie Umuhoza

Kuya 19 March 2013 saa 11:35
Yasuwe :

Ku mugabane w’uburayi hakunzwe kuvugwa ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu, kuri ubu ntigisigana n’inzara ikomeje gukaza umurego mu Bubiligi.
Amakuru dukesha urubuga Le vif.be avuga ko mu mwaka wa 2012, abaturage bagera ku 121.000 b’Ababiligi, ni ukuvuga hagati ya 60 na 70% by’abafashwa bamaze iminsi bitabaza za Banki mu kubatera inkunga z’ ibyo kurya.
Umuyobozi wa Banki zishinzwe gufasha ibyo kurya Alfons De Vadder, asobanura ko ugereranyije n’umwaka ushize wa 2012 abantu bafashwa (…)

Ku mugabane w’uburayi hakunzwe kuvugwa ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu, kuri ubu ntigisigana n’inzara ikomeje gukaza umurego mu Bubiligi.

Amakuru dukesha urubuga Le vif.be avuga ko mu mwaka wa 2012, abaturage bagera ku 121.000 b’Ababiligi, ni ukuvuga hagati ya 60 na 70% by’abafashwa bamaze iminsi bitabaza za Banki mu kubatera inkunga z’ ibyo kurya.

Umuyobozi wa Banki zishinzwe gufasha ibyo kurya Alfons De Vadder, asobanura ko ugereranyije n’umwaka ushize wa 2012 abantu bafashwa hiyongereyeho abagera kuri 4500, ibyo ngo bikaba byerekana ko uko imyaka igenda ishira inzara igenda yongera ubukana.

N’ubwo hari imiryango itanga imfashanyo itandukanye ngo ziracyari nke, kandi ikibazo cy’inzara kitari mu Bubiligi gusa kiri hose mu bihugu by’uburayi, cyatangiye mu mpera y’intambara ya kabiri y’Isi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages