Umunyarwanda Christian Sebanyambo Rubuga w’ imyaka 28 y’amavuko utuye mu gihugu cy’u Bubiligi, arahatanira kuyobora Komine ya Molenbeek, imwe mu makomini agize umurwa mukuru w’u Bubiligi(Buruseri), mu matora azaba ku cyumweru tariki ya 14 nzeri 2012.
Sebanyambo umaze imyaka irindwi atuye muri komini ya Molenbeek, avuga ko kimwe mu byamuteye kwiyamamariza kuyiyobora ari uko yasanze muri iyi komini hari ibibazo binyuranye bitabashije kubonerwa umuti kubera ubuyobozi bwayiyoboye mbere.
Avuga ko ubusanzwe akunda ubwisanzure, ukwishyira ukizana n’ubwigenge mu mikorere no mu mitekerereze y’abaturage. Izi ngo ni zo mpamvu nyamukuru zamuteye kwiyamamaza, akaba mu byo ashyize imbere harimo guhindura imibereho y’abatuye Molenbeek.
Sebanyambo ni Umunyarwanda wavukiye mu Karere ka Nyarugenge. Ababyeyi be ni Murekatete Jeanne d’Arc, ubu utuye mu Rwanda, na Sebanyambo Straton wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.



















TANGA IGITEKEREZO