00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Gusiramura abana byahagaritswe kubera amadini

Yanditswe na

Nyirankunzimana Léocadie

Kuya 30 June 2012 saa 08:21
Yasuwe :

Ibitaro by’Abayahudi biri mu mujyi wa Berlin mu gihugu cy’u Budage byahagaritse serivisi zo gusiramura abana zakorerwaga muri icyo kigo, ku mpamvu z’idini nyuma y’aho ubutabera bwo muri iki gihugu bugaragaje ko iki gikorwa kitemewe n’amategeko.
Urubuga rwa 7sur 7 ruvuga ko umuvugizi w’ibi bitaro yatangaje ko bazahagarika iki gikorwa kugeza igihe ubutabera bwo muri iki gihugu buzashyira ibintu ku mugaragaro.
Nubwo izi serivisi zahagaritswe, umuvugizi w’ibitaro avuga ko bafite impungenge (…)

Ibitaro by’Abayahudi biri mu mujyi wa Berlin mu gihugu cy’u Budage byahagaritse serivisi zo gusiramura abana zakorerwaga muri icyo kigo, ku mpamvu z’idini nyuma y’aho ubutabera bwo muri iki gihugu bugaragaje ko iki gikorwa kitemewe n’amategeko.

Urubuga rwa 7sur 7 ruvuga ko umuvugizi w’ibi bitaro yatangaje ko bazahagarika iki gikorwa kugeza igihe ubutabera bwo muri iki gihugu buzashyira ibintu ku mugaragaro.

Nubwo izi serivisi zahagaritswe, umuvugizi w’ibitaro avuga ko bafite impungenge z’uko hari ababyeyi bifuzaga ko abana babo basiramurwa, bikaba bitazaborohera kubona ahandi babajyana.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu Guido Westerwelle yavuze ko uburenganzira bw’amadini bugomba gushimangirwa, kandi bukubahirizwa mu Budage.

Urukiko rwo muri Cologne rwo rwatangaje ko gusiramura umwana binyuranyije n’uburenganzira bwe , ngo kuko bituma umubiri we uhinduka kandi ari umwanzuro umwana yazifatira amaze kuba mukuru ndetse bitewe n’idini yazahitamo.

Idini Gatulika ndetse n’Abaporotesitanti bo muri iki gihugu nabo bishimiye uyu mwanzuro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages