00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Abanyarwanda barasabanye mu mugoroba w’umuco Nyarwanda

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 11 July 2012 saa 10:05
Yasuwe :

Mu rwego rwo guhura no gusangira umuco Nyarwanda, herekanwa ibihangano by’u Rwanda birimo Indirimbo, imbyino, kubara inkuru, Ikinamico ndetse n’inteko n’amafunguro by’i Rwanda; Abanyarwanda, inshuti n’imiryango yabo bakoze umugoroba bise “A la rencontre du Rwanda” Kuwa Gatandatu tariki 7 Nyakanga uyu mwaka. Uyu mugoroba wateguwe na Mukamwiza Jombwe Betty na Jean Luc Laroche batuye mu Mujyi wa Toulouse bafatanyije n’inshuti zabo waranzwe koko no gusabana bya Kinyarwanda, herekanwa (…)

Mu rwego rwo guhura no gusangira umuco Nyarwanda, herekanwa ibihangano by’u Rwanda birimo Indirimbo, imbyino, kubara inkuru, Ikinamico ndetse n’inteko n’amafunguro by’i Rwanda; Abanyarwanda, inshuti n’imiryango yabo bakoze umugoroba bise “A la rencontre du Rwanda” Kuwa Gatandatu tariki 7 Nyakanga uyu mwaka.

Uyu mugoroba wateguwe na Mukamwiza Jombwe Betty na Jean Luc Laroche batuye mu Mujyi wa Toulouse bafatanyije n’inshuti zabo waranzwe koko no gusabana bya Kinyarwanda, herekanwa amakinamico, films zakozwe ku muco Nyarwanda, kwerekana amafoto y’u Rwanda rw’ubu n’urwa kera, bijyanye no gusobanurira abatabizi aho bitandukaniye n’amateka yaranze ibyo bihe byombi.

Mu biganiro IGIHE yagiranye n’abateguye uyu munsi, badutangarije ko bifuza ko bazajya babikora kenshi kuko babonye benshi mu bo batumiye barabyitabiriye, kandi bagasanga bizagira akamaro kuko abantu benshi iyo bumvise u Rwanda bumva ubwicanyi cyangwa Jenoside. Mukamwiza Jombwe Betty yagize ati: “U Rwanda dushaka kwerekana ni u Rwanda rwagize amateka ya jenoside, ariko tutibagiwe ko dufite n’andi mateka meza aturanga tugomba kwerekana nk’umuco wacu n’ibindi.”

Mu bindi byashimishije abatari bacye muri uwo mugoroba ni ukubona ukuntu urubyiruko rwari ruhari rwitabiriye ibyo bikorwa, mu mbyino n’indirimbo beretse inshuti zabo zo mu gace ka Toulouse no mu tundi duce tw’u Bufaransa baje baturukamo ndetse no mu bindi bihugu biri hafi y’u Bufaransa nk’u Bubiligi.

Uwo mugoroba kandi waranzwe n’ibibazo babazaga mu mafoto yerekanaga umuco wa kera, mu makinamico yakinwe kuri jenoside yakorewe Abatutsi, berekanye ayitwa “Murambi” n’indi bise “Hagati yacu” zombi zakinwe mu rurimi rw’Igifaransa kandi zakozwe n’Abafaransa bo muri uwo mujyi kugira ngo berekane ububi bwa jenoside, n’uko Isi yatereranye abicwaga mu 1994.

Mu bijyanye n’umuco herekanywe film ngufi ku Ntore zabaye nkuru mu matorero azwi ya kera zirimo Bwanakweri na Sentore, herekanwa kandi n’indi film igaragaza indirimbo n’imbyino Nyarwanda, ibyo byose biherekezwa no gusangira indyo n’ikigage byateguwe Kinyarwanda na Mukamwiza Jombwe Betty.

Uyu mugoroba wakomeje kugeza mu gitondo, aho abakobwa babyinaga imbyino Nyarwanda n’abasore b’intore, haza no kuba umwanya wo gucinya akadiho mu njyana ya kizungu mu rwego rwo gusangira byose.

Dore uko byari byifashe mu mafoto:

Bacinye akadiho
Abana bambaye imyenda igaragaza umuco nyarwanda
Intore zarahamirije biratinda

Foto: Karirima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages