00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Benshi mu rubyiruko baraza telefone ku musego

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 25 January 2013 saa 05:50
Yasuwe :

75% by’Urubyiruko rwo mu gihugu cy’u Bufaransa baraza telefone ku musego, abandi bakararana na zo mu buriri bumwe zitazimije.
Amakuru atangazwa n’Ishyirahamwe ry’Ubuzima bushingiye ku bidukikije mu Bufaransa (ASEF: Association Santé Environnement France), avuga ko ubushashatsi bakoze ku banyeshuri bo muri icyo gihugu bari hagati y’imyaka 14 na 20, mu rwego rwo kubakangurira kwirinda kuraza telefone hafi yabo, basanze ¾ by’ababajijwe bibanira na zo ku musego.
Ubu bushashatsi bwakozwe (…)

Ubu bushashatsi bwakozwe n’abaganga 2.500, bwagaragaje ko urubyiruko rwo muri icyo gihugu rutangira gukoresha telefone ruri munsi y’imyaka 10, abagera kuri 85% bakazikoresha bohereza ubutumwa bugufi, kuruta uko bazivugiraho.

42% by’uru rubyiruko bamara nibura ½ cy’isaha ku munsi bavugira kuri telefone.

N’ubwo abagera kuri 72% bavuze ko bumvise ingaruka zo kuziraza iruhande rwabo, ariko ngo ntibazi neza uburyo babyirinda.

Aba baganga bakaba barasanze urubyiruko rw’abakobwa bo muri icyo gihugu, badashyira telefone mu mufuka, ahubwo bahitamo kuzigendana mu masutiye (soutien-gorge).

Mu rwego rwo kwirinda ingaruka ziterwa no kuraza telephone hafi cyane, basabye uru rubyiruko kujya bazizimya igihe baryamye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages