Nyuma y’uko Al Shabaab igaragarije ifoto y’umurambo ivuga ko ari iy’umusirikare w’Umufaransa, Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa Jean Marc Ayrault yatangaje ko ayo mafoto ateye isoni n’agahinda.
BBC ivuga ko n’ubundi u Bufaransa bwari bwavuze ko umusirikare wabwo hamwe n’uwo yashakaga kurokora bashobora kuba barapfuye, ariko ko nta gihamya bari bafite.
Al Shabaab yavuze ko uwo bafasheho ingwate akiriho, bakongeraho ko bazatangaza urubanza bazamucira nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO