Uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, mu mpera z’icyumweru gishize yari imbere y’ubutabera aregwa kuba yarakiriye amafaranga yo kwiyamamaza, ayahawe n’umukecuru w’umuherwe Lilianne Bettancourt mu buryo butemewe n’amategeko.
Nk’uko tubikesha ibinyamakuru “ Le Monde” na “ Le Parisien” byandikirwa mu Bufaransa, ukugezwa imbere y’ubutabera kwa Sarkozy kwamaze amasaha icyenda, aho mu buryo butunguranye yari imbere y’abantu bane bamushinja, bahoze ari abakozi b’uwo muherwe wamuhaye amafaranga.
Nyuma yaho yaje guhatwa ibibazo n’umucamanza Jean-Michel Gentil mu mwuka utari mwiza wari wiganjemo uburakari bukomeye, aho Nicolas Sarkozy yabwiye amagambo akarishye “y’iterabwoba” ku buryo uwo mucamanza atabyihanganiye.
Umucamanza Gentil akimara kumenyesha Sarkozy ko aregwa kungukira mu ngufu nke z’abandi (abus de faiblesse), icyaha kirangwa n’uko iyo umuntu ashaje, ari umwana cyangwa se arwaye ushobora kubigenderaho ukamwaka amafaranga, nk’uko Bettencourt yahaye Sarkozy ayo kwiyamamaza adafite ibisobanuro bihagije kandi mu buryo butemewe n’amategeko.
Sarkozy yararakaye cyane ahita amubwira ko ibyo birego ari ibinyoma byo kumurenganya, bidafite ishingiro kandi bidakwiriye, anasezeranya uyu mucamanza ko bitarangiriye aho.
Umucamanza asanga Sarkozy yaramukoreye iterabwoba
Umucamanza Gentil atangaza ko ari ukumutera ubwoba kandi atabikozwa, kuko yahise abimenyesha umuhagarariye mu mategeko; ariko na none uhagarariye Sarkozy yanga ko bigera kure.
Hagati aho umucamanza Gentil n’umuhagarariye mu mategeko basanga Sarkozy yararengereye mu magambo yakoresheje, ubwo yasubizaga ibibazo yabazwaga; aho byafashwe nk’aho yarimo akorera iterabwoba abacamanza.
Uhagarariye Gentil yagize ati “Kugendera ku mategeko ni yo nkingi ya Demokarasi. Kuba warabaye umukuru w’igihugu ntibikugira indakoreka.” Aha yongeraho ko Gentil atumva impanvu Sarkozy amwibasira kandi atari we wenyine ufata ibyemezo muri icyo kibazo, kuko babifata ari batatu kandi babyunvikanyeho. Yongeraho ko azakora akazi ke kugeza akarangije.
Ikibazo giteye gite?
Sarkozy aregwa ku kungukira mu ngufu nke z’abandi, aho yakiye amafaranga yo kwiyamamaza ayahawe n’umukecuru Bettencourt mu buryo butemewe n’amategeko kandi budafututse, guhera mu mwaka wa 2010. Iki kibazo atungwamo agatoki, kimaze gukora ku bantu 17 bo mu ishyaka rya Nicolas Sarkozy U.M.P (Union pour la Majorite Populaire ) barimo na Eric Woerth wari umubitsi w’iryo shyaka n’umugore we Florence.
Iperereza ryatangiye mu mwaka wa 2010 ryerekana ko hari ukunyerezwa kw’imisoro kwa sosiyete L’Oreal ya Bettancourt ibifashijwemo na Eric Woerth wari minisitiri ushinzwe ingengo y’imari, ubwo Sarkozy yari akiri umukuru w’igihugu, byaje kugaragazwa ko hari amayero 50.000 yahawe Sarkozy mu buryo butemewe n’amategeko mu kwiyamamaza kwe. Ubutabera bukeka ko ibyo byose hari aho bihuriye, aho bikekwa ko bamwe mu bayobozi baba bari inyuma yabyo.



















TANGA IGITEKEREZO