00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Perezida Hollande aranenga imiyoborere ya Perezida Kabila

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 10 October 2012 saa 03:33
Yasuwe :

Mu gihe hasigaye iminsi 3 gusa Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, akitabira inama ihuje ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa izabera i Kinshasa, umurwa mukuru wa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, Hollande yanenze imiyobore y’ubutegetsi bwa Congo buyobowe na Perezida Joseph Kabila.
Amakuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) avuga ko kuwa Kabiri, ku itariki ya 9 Ukwakira 2012, Perezida w’u Bufaransa, François Hollande yanenze abayobozi ba Congo kubera (…)

Mu gihe hasigaye iminsi 3 gusa Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, akitabira inama ihuje ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa izabera i Kinshasa, umurwa mukuru wa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, Hollande yanenze imiyobore y’ubutegetsi bwa Congo buyobowe na Perezida Joseph Kabila.

Amakuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) avuga ko kuwa Kabiri, ku itariki ya 9 Ukwakira 2012, Perezida w’u Bufaransa, François Hollande yanenze abayobozi ba Congo kubera kudakemura ikibazo cy’ umutekano ubarizwa muri icyo gihugu.

Hollande yatangaje ko ibibera muri icyo gihugu bidashobora kwihanganirwa. Ibyo yabigaragaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon,. Perezida w’u Bufaransa yerura ko atabona icyerekezo cya Congo aho kigana, ko anenga imiyoborere ya Perezida Joseph Kabila na Guverinoma ye.

Ariko nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa anengeye ubutegetsi bwa Kinshasa, buyobowe na Perezida Joseph Kabila, Leta ya Congo nayo yahise isubiza ko buvuga ko ibyo Perezida w’u Bufaransa abanenga biterwa no kutamenya neza amakuru y’ibibera muri Congo.

Perezida w’u Bufaransa anenga imiyoborere ya Congo Kinshasa, mu gihe ategerejwe i Kinshasa kuwa Gatandatu ku itariki ya 13 Ukwakira 2012 mu nama y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages