00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya: Abaririmbyi b’itsinda rya Pussy Riots bakatiwe imyaka 2 y’igifungo

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 21 August 2012 saa 12:00
Yasuwe :

Urukiko rw’i Moscow mu Burusiya rwahamije icyaha cyo gutera akaduruvayo karimo urugomo, abaririmbyikazi batatu bo mu mutwe witwa Pussy Riots, bahita bakatirwa igifungo cy’imyaka 2.
Bakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ibiri. Uru rubanza ruri mu zakurikiranywe na benshi mu Burusiya mu myaka mike ishize.
Umucamanza, Marina Syrova, yavuze ko abo bakobwa bakoze icyaha cy’urwango rushingiye ku madini no kuri politiki. Yababwiye ko basuguye abasenga imana ndetse n’abarusiya bose muri rusange. (…)

Urukiko rw’i Moscow mu Burusiya rwahamije icyaha cyo gutera akaduruvayo karimo urugomo, abaririmbyikazi batatu bo mu mutwe witwa Pussy Riots, bahita bakatirwa igifungo cy’imyaka 2.

Bakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ibiri. Uru rubanza ruri mu zakurikiranywe na benshi mu Burusiya mu myaka mike ishize.
Umucamanza, Marina Syrova, yavuze ko abo bakobwa bakoze icyaha cy’urwango rushingiye ku madini no kuri politiki. Yababwiye ko basuguye abasenga imana ndetse n’abarusiya bose muri rusange.

Abo bakobwa uko ari batatu bari muri gereza guhera mu kwezi kwa Gicurasi kubera kuririmba indirimbo yamagana Perezida Vladmir Putin muri katedarali iri mu mujyi wa Moscow muri Gashyantare uyu mwaka.

Itsinda rya Pussy Riots rigizwe n’abaririmbyi 10, ryashinzwe muri 2011 rigamije guharanira uburenganzira bw’abagore, aho bakora ibitaramo mu Mujyi wa Moscow mu buryo butemewe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages