Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya Vladimir Poutine yemereye ubwenegihugu umukinnyi wa filimi Gerard Depardieu, ukomoka mu Bufaransa.
Urubuga 7 sur 7 ruratangaza ko Depardieu yemerewe ubwenegihugu kuri uyu wa Kane, mu gihe uruhushya rw’abajya mu mahanga rwe rwabanje gukerenswa.
Kubera guhunga izamuka ry’imisoro ireba abakize kuruta abandi mu Bufaransa yaje gukurwaho, Depardieu yiyemeje guhunga igihugu cye.
Vladimir Poutine yasinye iteka ryemerera Umufaransa Gerard Depardieu guhabwa ubwenegihugu bw’uBurusiya uyu munsi tariki ya 03 Mutarama 2013.



















TANGA IGITEKEREZO