00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

u Bushinwa: Abanyarwanda bizihije ubwigenge no kwibohora

Yanditswe na

Rwagasana Emile

Kuya 7 July 2012 saa 04:01
Yasuwe :

Kuwa 6 Nyakanga 2012, Abanyarwanda batuye mu Bushinwa hamwe n’inshuti zabo bizihije isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga hamwe n’imyaka 18 u rumaze rwibohoye.
Ibi birori byitabiriwe ku ruhande rwa Leta y’u Bushinwa na Bwana Zhai Jun Ministiri wungirije w’Ububanyi n’amahanga hamwe na bagenzi be, Abashinwa baturutse mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera ku giti cyabo, Abadiplomate bahagarariye ibihugu byabo mu Bushinwa hamwe n’Abanyarwanda batuye i Beijing.
Mu ijambo (…)

Mu ijambo Ambasaderi Ngarambe yabwiye abitabiriye ibirori, yasabye Abanyarwanda n’Abanyafurika gufata mu ntoki ejo habo hazaza. Yasobanuye ko Afrika yahuye n’akaga gakomotse ku bukoroni ariko ko hageze ngo Abanyafurika bahaguruke bafate icyerekezo kizabakura mu bukene ndetse bikanabahanaguraho ingaruka zavuye kuri ubwo bukoroni.

Ibirori byatangiye saa kumi n’ebyiri birangira saa mbiri z’umugoroba bikaba byari byitabiriwe n’abantu bagera ku ijana na mirongo inani.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages