Leta y’u Bushinwa yafashe ingamba z’uko abakoresha internet bagomba gusiga umwirondoro wabo wuzuye ku babaha serivisi za internet, n’ubwo Abashinwa batari bake bayikoresha n’ubutumwa buyinyuzeho bukagenzurwa.
BBC yatangaje iyi nkuru ivuga ko iki cyemezo kije nyuma y’ukwezi kumwe hagiyeho ubuyobozi bushya buyobowe na Xi Jinping.
Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua bivuga ko ingamba nk’izi zigamije kubungabunga uburenganzira bushingiye ku mategeko n’inyungu za rubanda, bikaba byemejwe kuri uyu wa gatanu.
Iki cyemezo kitavuzweho rumwe n’abantu banyuranye ngo ni ikimenyetso kigaragaza ko u Bushinwa butekereza internet nk’ikintu kibi, icyakora bishobora kuzabangamira uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza.



















TANGA IGITEKEREZO