Ibitaro bya Wang Shengdong byo mu gihugu cy’u Bushinwa, byafunguye ibyumba bizajya bifasha abantu babuze urubyaro kumenya uburyo (Technics) bakwifashisha kugira ngo barubone.
Amakuru dukesha urubuga GS avuga ko umuyobozi w’ibyo bitaro atangaza ko Abashinwa bamwe batajyaga bamenya ko kubona umwana bidasaba gukora imibonano mpuzabitsina gusa, ko ahubwo hari na za tekiniki bisaba.
Ibyo byumba bizajya bikorerwamo imibonano mpuzabitsina birimo imfashanyigisho zifitanye isano n’ikoranabuhanga zifasha ababikodesheje kumenya uko bakoresha izo tekiniki. Birimo kandi amashusho agaragaza uburyo umuntu ategura uwo bagiye kugirana imibonano mpuzabitsina, ndetse n’agaragaza abantu bayikorana.
Usibye ayo mashusho, muri ibyo byumba harimo intebe n’uburiri bishamaje hakabamo n’urumuri rutukura rushobora gutuma umuntu yishimira gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko GS rubitangaza.
Ibi byumba byihagazeho ku biciro, kuko abantu bazajya babiraramo ijoro rimwe gusa bazajya bishyura ama-Youans 880 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 93600 umuntu acishirije.



















TANGA IGITEKEREZO