Ingendo nyinshi z’indege zasubitswe nyuma y’ibihuha by’iterabwoba ryavugwaga mu gihugu cy’u Bushinwa, bamwe bakaba bafashwe bakekwaho gutera ubwoba abagenzi, ariko u Bushinwa bukavuga ko bishoboka ko ubugizi bwa nabi bwavugwaga bwaba ari ibihuha gusa.
Nk’uko Ijwi ry’ Amerika ryabitangaje kimwe mu byatumye izo ngendo zihagarikwa, ni ubutumwa abashinzwe ingendo z’indege bamaze igihe bakira kuri telefoni zabo.
Indege ituruka Lhasa yerekeza Nanchang ni imwe mu ndege 2 zimaze igihe zidakora ingendo zazo bitewe no gutinya abiyahuzi.
Abashinzwe umutekano basatse izo ndege zombi, basanga nta kibazo gihari maze imwe bayemerera gusubukura ingendo zayo.
Ku wa Mbere nibwo indege imwe yo mu Bushinwa yategetswe kugwa mu buryo butunguranye ubwo yari igeze mu ntara ya Gansu, kuko abaderevu bayo bari batewe ubwoba.



















TANGA IGITEKEREZO