Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Monti, kuwa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2012 yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko hatowe burundu ingengo y’imari y’umwaka wa 2013 nkuko byari biteganijwe, ariko haracyari urujijo niba azagira amahirwe yo kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu mu matora ateganijwe ku cyumweru.
Monti ubwo yagezaga icyemezo cye cyo gusezera ku mirimo, Perezida w’igihugu, Giorgio Napolitano, yamusabye ko yaba akora ibikorwa byihutirwa kugeza igihe hazabera amatora y’Inteko Ishinga Amateko.
Amakuru dukesha urubuga “belga.be” avuga ko Perezida Napolitano , kuwa Gatandatu agomba kubanza kugirana ibiganiro na ba perezida b’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo bemeranye itariki amatora azaberaho, ubusanzwe yari ateganijwe by’agateganyo ku ma tariki ya 24 na 25 Ukuboza 2012.
Monti yari amaze amazi 13 kuri uwo mwanya, yari yashyizwe mu majwi n’itangazamakuru kuba ashyigikiye abahoze ari abakirisitu b’abademokarate bo ku ruhande rwa Ferrari Luca di Montezemolo.
Impamvu nyamukuru y’iyegura rya Monti izzatangazwa ku Cyumweru ku itariki ya 23 Ukuboza 2012 saa yine za mu gitondo nyuma y’ikiganiro azagirana n’itangazamakuru.
Monti yari yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani guhera mu Gushyingo 2011.



















TANGA IGITEKEREZO