Inteko ishinga amategeko mu Buyapani, yatoreye Shinzo Abe kuba Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Ukuboza 2012 mu gihe igihugu kiremerewe n’ibibazo by’ubwiyongere bw’abaturage n’ihungabana mu by’inganda.
Amakuru dukesha Aljazeera avuga ko ari ku nshuro ya karindwi mu myaka itandatu ishize mu Buyapani abaminisitiri bahindurirwa imirimo, bikaba kimwe mu bimenyetso bigaragaza ihuzagurika mu gukemura ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu.
Abe akimara gutorwa yiyemeje kuzahura ubukungu vuba, aho ngo azashora agera kuri miliyari 120 z’amadolari mu mirimo rusange n’izindi nzego zihutirwa mu kuzamura ubukungu.
Yahize kandi ko ku bufatanye na Central Bank azabungabunga agaciro k’ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu (Yen), kimwe mu bizatuma ibikorerwa mu nganda zo mu gihugu bigera ku isoko ryo hanze bihendutse.
Abe wigeze kuba Minisitiri w’Intebe nanone yasimbuye Yoshihiko Noda nyuma yo kubitorerwa mu Nteko ishinga amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO