00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Abasenyeri b’abagore bagiye kwemerwa

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 9 November 2012 saa 03:57
Yasuwe :

Justin Welby, wahawe inkoni y’ubushumba nka Musenyeri wa Diyosezi ya Cantorbéry mu idini y’Abangirikani mu Bwongereza, yemeje ko ashyigikiye ko abagore na bo baba abasenyeri, ikibazo kitakunze kuvugwaho rumwe mu myaka myinshi ishize.
Mu nkuru dusoma ku rubuga 7 sur 7 Justin yabwiye abanyamakuru ati “nzashyigikira abantu benshi basaba ko Sinodi y’Itorero ishyira mu bikorwa icyo cyifuzo”
Sinodi nkuru y’iryo dini mu Bwongereza izaterana kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 21 Ugushyingo uyu (…)

Justin Welby, wahawe inkoni y’ubushumba nka Musenyeri wa Diyosezi ya Cantorbéry mu idini y’Abangirikani mu Bwongereza, yemeje ko ashyigikiye ko abagore na bo baba abasenyeri, ikibazo kitakunze kuvugwaho rumwe mu myaka myinshi ishize.

Mu nkuru dusoma ku rubuga 7 sur 7 Justin yabwiye abanyamakuru ati “nzashyigikira abantu benshi basaba ko Sinodi y’Itorero ishyira mu bikorwa icyo cyifuzo”

Sinodi nkuru y’iryo dini mu Bwongereza izaterana kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 21 Ugushyingo uyu mwaka, ikaba ari yo izafata umwanzuro kuri icyo kibazo.

Musenyeri wa Cantorbéry ucyuye igihe, Rowan Williams, na we ashyigikiye ko abagore bashobora gutorwamo ba Musenyeri.

Kuva mu mwaka wa 1992 Idini ry’Abangirikani ryo mu Bwongereza ryatangiye kwimika Abapasitori b’abagore, ariko ntibemererwaga kuba abasenyeri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages