Urubanza rwa Yvonne Basebya, Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yatangiye kuburanishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholande tariki ya 22 ukwakira.
Yvonne Basebya, ufite imyaka 65, ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi n’isambanya ku gahato byakorewe abatutsi hagamijwe kubatsemba nk’uko byavuzwe n’uhagarariye Parike, Ward Fernandusse amaze gufungura urubanza.
Basebya akurikiranyweho urupfu rw’abatutsi bagera ku 110 baguye muri Kiliziya y’Abapalotti i Gikondo mu mujyi wa Kigali.
Inkuru ya Jeune Afrique yatangaje ko Parike ishinja Basebya gukoresha impano, ububasha yari afite mu guhohotera no gukangurira interahamwe gutsemba abatutsi.
Ikindi cyaha ashinjwa, ni ukuba yaragize uruhare mu gutegura urutonde rw’abagombaga kwicwa.
Nk’uko byatangajwe bikanashimangirwa n’umuhagarariye mu by’amategeko, Victor Koppe, Yvonne Basebya yageze imbere y’Urukiko bwa mbere ku wa 22 Kamena 2010 ahakana ibyaha ashinjwa byose.
Koppe yatangaje ko abatangabuhamya mu rubanza rw’umukiliya we batizewe. Abatangabuhamya bateganyijwe mu rubanza rwa Yvonne bagera kuri 70.
Uyu mutegerugori washakanye na bwana Augustin Basebya yahungiye mu gihugu cy’u Buholandi anahabwa ubwenegihugu, aza gutabwa muri yombi mu 2010.



















TANGA IGITEKEREZO