00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushomeri bwaciye agahigo muri Eurozone

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 8 May 2012 saa 07:20
Yasuwe :

Ubushomeri mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bihuriye ku ifaranga n’akarere k’ubukungu Eurozone, bwongeye kuzamuka cyane nanone kubera ko kugeza mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka, ikigero cy’abantu bakora batakaza akazi cyakomeje kwiyongera.
Nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’ibarurishamibare cy’uburayi, “Eurostat”, ku bihugu 17 byibumbiye muri Eurozone, ikigero cy’ubushomeri cyazamutseho 10.9%, iki kikaba aricyo kigero kinini kibayeho kuva Euro yashyirwaho mu 1999.
Muri aka karere (…)

Muri aka karere k’u Burayi, abagera kuri miliyoni 17.4, barashakisha akazi, naho abarenga miliyoni 3 muribo ni urubyiruko rukiri munsi y’imyaka 25.

Mu gihugu cy’Ubutaliyani, ikigero cy’ubushomeri cyageze ku 9, 8% mu gihe cy’imyaka 12 gusa. Naho bitunguranye mu Budage ubushomeri buzamuka ku kigero cya 6, 8% mu kwezi kwa Werurwe, mu gihe imibare yatangazwaga n’inzego zigenzura iby’ubukungu zo zateganyaga ko ubushomeri bwari kuba bwaragumye ku kigero cya 6, 7%, kimwe n’ukwezi kwa Gashyantare.

Umubare w’Abadage bari mu bushomeri ubu uragera kuri miliyoni 2, 87. Ku rwego rw’ubumwe bw’uburayi ho, ushyizemo n’ibihugu by’u Bwongereza na Denmark, ikigero cy’ubushomeri kiri ku 10,2%.

Mu byumweru bibiri bishize ho, igihugu cya Esipanye, cyari cyavuze ko umubare w’abashaka akazi wari wazamutse cyane mu gihe cy’amezi umunani yabanjirije ukw Gicurasi, kugera ku kigero cya 24,4%, aho abakeneye akazi bari miliyoni 5,6. Esipanye ikaba ariyo ifite umubare munini w’abashomeri mu muryango w’ubumwe bw’uburayi kandi bikaba biteganywa kwiyongera muri uyu mwaka.

Esipanye n’u Butaliyani, byose kuri ubu biri mu ngorane zikomeye z’ubukungu kuburyo hashobora no kuzakenerwa kwifashisha kwaka inkunga no kwishingirwa.

Ubu mu Burayi hariho impaka nyinshi ku kureba niba abanyapolitiki batarahaye agaciro kwizirika umukanda, aho gushaka uko bazamura ubukungu budahagaze neza.

Eurostat yavuze ko ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byahuye n’ihungabana ry’ubukungu rikabije kurusha ibindi, byari mu gice cy’uburasirazuba, aribyo; Lithuania, Latvia na Estonia.

Naho ibyagumye guhura n’izamuka rikomeye mu kugira abajya mu bushomeri, ni Esipanye, u Bugereki, na Chipre.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages