Minisitiri w’imari mu Buyapani yiyahuye ku itariki ya 10 Nzeri, mbere y’ iminsi ibiri ngo inkuru ivuga ko aca inyuma uwo bashakanye itangazwa mu kinyamakuru cyitwa Shukan Shincho.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa(AFP) bivuga, Tadahiro Matsushita w’imyaka 73 y’amavuko basanze yimanitse mu nzu ye iherereye mu mujyi wa Tokyo kuwa mbere ku itriki ya 10 Nzeri.
Hafi y’umurambo wa nyakwigendera hari inzandiko zitandukanye yasize yandikiye umugore we, ariko ubutumwa bwari bukubiye muri izi nyandiko ntibwatangajwe.
AFP nk’uko ikomeza ibitangaza, umwe mu bakorera ikinyamakuru cyitwa Shukan Shincho yavuze ko ku itariki ya 12 Nzeri ari bwo biteguraga gutangaza inkuru ivuga iby’umubano udasanzwe Tadahiro Matsushita yari afitanye n’umugore utari uwe.
Mu gihe haburaga iminsi ibiri gusa, ahisemo kwimanika kugira ngo bizavugwe atakiriho.
Bagenzi be bo muri Guverinoma bamwunamiye bababajwe n’uko batakaje umuntu wari indashyikirwa mu kazi ke ka buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO