00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Ikinamico irega Leta kurya ruswa yahagaritswe

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 1 November 2012 saa 07:59
Yasuwe :

Ikigo cy’itangazamakuru cyahagaritse ikinamico yerekana uburyo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni arya umutungo wa Leta hamwe na bagenzi be bafatanyije kuyobora, nk’uko uwanditse iyo kinamico yabitangarije BBC.
Uwanditse iyo kinamico,John Ssegawa, yatangaje ko ikigo gishinzwe itangazamakuru cyanze ko iyo kinamico ishyirwa ahagaragara kuko itavuga neza Leta ya Uganda.
Iyo kinamico yerekanywe inshuro imwe gusa, yibanda ku cyo umwanditsi wayo yise imiyoborere mibi, na ruswa avuga ko (…)

Ikigo cy’itangazamakuru cyahagaritse ikinamico yerekana uburyo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni arya umutungo wa Leta hamwe na bagenzi be bafatanyije kuyobora, nk’uko uwanditse iyo kinamico yabitangarije BBC.

Uwanditse iyo kinamico,John Ssegawa, yatangaje ko ikigo gishinzwe itangazamakuru cyanze ko iyo kinamico ishyirwa ahagaragara kuko itavuga neza Leta ya Uganda.

Iyo kinamico yerekanywe inshuro imwe gusa, yibanda ku cyo umwanditsi wayo yise imiyoborere mibi, na ruswa avuga ko yamunze igihugu, akongeraho n’ibindi byaranze ubuyobozi bwa Museveni guhera mu mwaka wa 1986.

Minisitiri w’Intebe muri Uganda, Amama Mbabazi, yagaragaje ko Leta itishimiye ibivugwa n’iyo kinamico. Ati”tubabajwe no kuba hari aho iyi kinamico yerekaniwe, uburyo ikozemo biteye ubwoba”.

Amama yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa(AFP) ati ”ibikubiye muri iyi kinamico ni ukuvuga ko abagize Leta badakora neza”.
Mu cyumweru gishize, Repubulika ya Ireland yahagaritse inkunga yateraga Uganda, bitewe n’abakekwaho kurya umutungo wa Leta.

BBC yatangaje ko Ubugenzuzi bukuru bw’imari bwa Uganda bwashyize ahagaragara raporo y’agateganyo yerekana ko hari miliyoni z’Amadorali zavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe Amama Mbabazi, zikoherezwa kuri konti z’abantu ku giti cyabo, harimo n’inkunga yavaga mu gihugu cya Ireland.

Mbabazi ahakana uruhare aregwamo rwo kurya umutungo wa Leta, ariko yemeye ko hagiye gukorwa iperereza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages