00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Perezida wa Amerika arahirira gukora imirimo ashinzwe

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 21 January 2013 saa 10:00
Yasuwe :

Irahira rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rifatwa nko kwemera ibyo Itegekonshinga ry’iki gihugu risaba.
Kurahirira kuyobora Amerika bikorwa buri gihe mbere y’uko uwatowe yinjira mu mirimo.
Mbere yo gutangira imirimo mishya yatorewe, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akora indahiro ye muri aya magambo, ati “Njyewe….., Nemeye ku mugaragaro ko nzuzuza imirimo nshinzwe nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko kandi nzakoresha ubushobozi mfite mparanira, ndinda (…)

Irahira rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rifatwa nko kwemera ibyo Itegekonshinga ry’iki gihugu risaba.

Kurahirira kuyobora Amerika bikorwa buri gihe mbere y’uko uwatowe yinjira mu mirimo.

Mbere yo gutangira imirimo mishya yatorewe, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akora indahiro ye muri aya magambo, ati
“Njyewe….., Nemeye ku mugaragaro ko nzuzuza imirimo nshinzwe nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko kandi nzakoresha ubushobozi mfite mparanira, ndinda kandi nshyigikira ibikubiye mu Itegekonshinga rya Leta zunze ubumwe za Amerika, Mana ubimfashemo!”

Ijambo “Nemeye” rikoreshwa muri Amerika ritandukanye na “Ndahiriye” usanga rikoreshwa mu bindi bihugu bitandukanye byo ku isi.

Muri rusange impamvu ayo magambo adafatwa kimwe ni uko usanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibanda ku gukoresha amagambo agaragara muri Bibiliya cyane nko muri Yakobo 5:12, aho bigaragara ko umuntu atarahirira ikintu icyo ari cyo cyose ahubwo niba yiyemeje aba yiyemeje atagomba guhakana.

Perezida wa USA yemerera igihugu ibyo azagikorera mu ndahiro, akabikorera imbere y’umucamanza mukuru.

Mbere bigitangira Perezida yasubizaga ibibazo bamubajije bigendanye n’indahiro ye, ariko ubu umucamanza mukuru amusomera amagambo agaragara mu Itegekonshinga na we agasubiramo amanitse ukuboko kw’iburyo.

Kuba abayobozi ba Amerika bakunze kurahira hari Bibiliya byagiye bituruka ku kuba abaperezida uko bagiye bakurikirana barakunze kuyifashisha bamara kurahira bakayisoma (Kiss), abandi bakayirambikaho ukuboko ndetse no mu gusoza indahiro zabo bagakoresha ijambo “Mana ubimfashemo!”.

Biteganyijwe ko Perezida Barack Obama kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mutarama 2013 arahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri manda ye iheruka izo yemerewe n’amategeko izageza mu mwaka wa 2016.

Perezida Obama yongeye gutorerwa kuyobora Amerika mu mpera z’umwaka ushize wa 2012, atsinze Mitt Romney bari bahanganye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages