Mu gihe mu gihugu cy’Ubwongereza bagikomeje ibirori byo kwizihihiza isabukuru ya Diyama y’Umwamikazi Elizabeth II, umugabo we Prince Philip (Duke of Edinburgh) ntiyabashije gukomeza ibirori kubera impamvu z’uburwayi.
Amakuru dukesha Daily Mail atangaza ko Philip w’imyaka 90 yaraye ajyanwe mu bitaro by’ahitwa King Edward VII nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ibwami hazwi nka Buckingham Palace.
Umugabo w’umwamikazi Elizabeth II ngo arwaye indwara yo mu ruhago, akaba agomba gukurikiranwa n’abaganga ari mu bitaro.
Uko kujyanwa mu bitaro kwa Prince Philip, ngo ntikwabujije ibirori gukomeza, dore ko mu ijoro ryakeye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Elizabeth II amaze ku ngoma hari hatahiwe igitaramo cy’indirimbo cyizihijwe n’abahanzi bi byamamare aho mu Bwongereza.
Bamwe mu bahanzi bitabiriye ibyo birori harimo Robbin, Annie Lennox, Sir Paul, Shirley Bassey, Cliff Richard, Tom Jonas na Keylie.
Prince Philip ngo azaba yorohewe ku cyumweru gitaha, aho azaba yizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 91, ubu akaba arimo gukurikiranira ibirori by’umugore we kuri televisiyo iri mu cyumba arwariyemo.



















TANGA IGITEKEREZO