00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi w’umunyamerika Mindy McCready yiyahuye adasize n’ imbwa ye

Yanditswe na

Marie Monique Dushime

Kuya 18 February 2013 saa 01:31
Yasuwe :

Amakuru atangazwa ni uko umuhanzi w’umunyamerika Mindy McCready yafashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima ariko imbwa ye nay o ntisigare kuri iyi si.
Nk’ uko tubikesha urubuga TMZ, ku gicamunsi cyo ku wa 17 Gashyantare, ni bwo urupfu rw’uyu muhanzikazi ufite imyaka 37 y’amavuko rwamenyekanye nyuma y’uko abaturanyi be bari bamaze kumva amasasu abiri bagahita bihutira guhamagara abashinzwe umutekano, bagasanga uyu muhanzi yarashe imbwa ye na we agahita yiyica.
Ibi kikaba byarabaye nyuma (…)

Ibi kikaba byarabaye nyuma y’iminsi mike McCready amenye urupfu rwa se w’umwana we muto, aho abashinzwe umutekano basanze uwo mugabo uzwi ku izina rya David Wilson yitabye Imana azize isasu ku wa 13 Mutarama.

Nyuma yo guhungabana kwa McCready, abana b’uyu mubyeyi bahise bakurwa mu rugo kuko uwo yahise atangira gukurikiranwa na muganga w’uburwayi bwo mu mutwe, ubu akaba yaramaze iminsi ibiri gusa asubiye mu rugo rwe.

Uyu muhanzikazi uzwi mu njyana ya ‘country music’ yashatse kwiyahura inshuro ebyiri nko mu 2005 no mu 2008, nyuma bikarangira atageze ku ntego ye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages