00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamabanga Mukuru wungrije wa LONI, mu ruzinduko mu Rwanda na Congo

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 5 August 2012 saa 02:08
Yasuwe :

Valerie Amos, Umunyamabanga Mukuru wungirije mu Muryango w’Abibumbye, ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko azasura u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kugenzura ibikorwa by’ubutabazi, bigamije kurengera abakuwe mu byabo n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo.
Muri uru ruzinduko ruzaba kuva ku itariki 6 kugeza ku 9 Kanama 2012, Valerie Amos aziga ku kibazo cy’ubufasha buke bwatewe n’intambara iri kuba hagati ya M23 na Leta (…)

Valerie Amos, Umunyamabanga Mukuru wungirije mu Muryango w’Abibumbye, ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko azasura u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kugenzura ibikorwa by’ubutabazi, bigamije kurengera abakuwe mu byabo n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo.

Muri uru ruzinduko ruzaba kuva ku itariki 6 kugeza ku 9 Kanama 2012, Valerie Amos aziga ku kibazo cy’ubufasha buke bwatewe n’intambara iri kuba hagati ya M23 na Leta ya Congo mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse azaba agamije gushaka buryo bwihuse bwo kugeza ubufasha ku bakuwe mu byabo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya LONI bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi ryagiraga riti “Imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru yakuye abantu batenga 250 000 mu byabo mu byumweru bike, aho abarenga ibihumbi bahungiye mu Rwanda na Uganda.”

Iri tangazo ryavugaga ko nubwo gutanga ubufasha no kurinda abakuwe mu byabo ari inshingano z’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi, umutekano muke n’ibikorwa remezo bidahagije, bikomeje kuba inzitizi ikomeye y’ubu bufasha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages