Umupadiri wirukanywe mu gihugu cya Zambia akagaruka mu Rwanda ashinjwa kwangisha abaturage b’icyo gihugu ubuyobozi, yatangaje ko ibyo aregwa ataribyo ahubwo biterwa n’ubuyobozi bw’igitugu bwo muri Zambiya.
Padiri Viateur Banyangandora yahambirijwe ikubagahu ubwo yayoboraga Dioseze ya Katolika ya Lundazi muri Zambia, kuko yari yavugiye muri Kiliziya ko abakire barushaho gukira n’abakene bakarushaho gukena. Yakomeje avuga uburyo ishyaka riri ku butegetsi rya PF ryaba ritonesha bamwe, ibyo rero byarakaje Leta bituma yirukanwa.
Amakuru dukesha zambiareports.com avuga ko ibyo yabivuze ashingiye ku giciro cy’ipamba cyaguye cyane, byatumye n’abaturage bigomeka kuri Leta, Banyangandora avuga ko Perezida wa Zambiya ari umunyagitugu.
Yongeyeho ati “Muri Zambiya ibintu si bizima”. Banyangandora avuga ko kuba Sata yakwiyamariza kuyobora Zambia mu matora yo muri 2016, byaba ari ukwicukurira imva, kandi ngo ibyo nibyo bituma adashaka umuntu umugisha impaka muri iki gihe.
Yatanze ingero z’abayobozi bakaze bagiye bayobora ibihugu bitandukanye ariko bakirinda kubangamira inyigisho za kiliziya, ariko Sata we akaba yirukana abapadiri uko yiboneye. Yaravuze ati “Ari Sata ndetse n’abaminisitiri be ni abantu biyemera”. Yongeraho ko iyo uvuze ibintu ntibishimishe Leta ya Zambia bucya abapolisi bagutambikanye.
Banyangandora avuga ko kwiyamamariza umwanya wa perezida mu mwaka wa 2016 Sata bizamugora, kuko adashaka ko abandi bahabwa urubuga.
Yaravuze ati “Kugeza ubu nta mpamvu bavuga yatumye banyirukana nkagaruka mu Rwanda”.
Nyuma y’uko ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambia, bihambirije Padiri Banyangandora Viateur ushinjwa kwangisha abaturage ubuyobozi, abandi banyedini bamaganye iki gikorwa. Umuyobozi w’itorero uturuka muri Diyosezi y’Abangirikani muri Zambia yo hagati Rev. Dr. John Kaoma yahise yandikira ibaruwa ifunguye Perezida w’iki gihugu Micheal Sata, yavugaga kuri icyo kibazo.
Padiri Banyangandora yinjiye mu ishuri ry’Abapadiri nk’impunzi, yiga ahitwa Mpima mu ishuri ry’ubupadiri rikuru rya Kabwe, nyuma akomereza mu ishuri ry’iyobokamana rya Lusaka mu murwa mukuru, aza kuba Padiri muri Diyoseze ya Cipati mu mwaka wa 2004.



















TANGA IGITEKEREZO