00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusirikari uzasohora igitabo ku rupfu rwa Osama agiye gukurukiranwa

Yanditswe na

Innocent Ndahiriwe

Kuya 31 August 2012 saa 06:56
Yasuwe :

Minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje kuwa 30 Kanama 2012 ko izakurikirana mu nkiko umusirikari wanditse igitabo yise “No Easy Day”, kivuga ku gitero cyahitanye uwahoze ari umuyobozi wa Al-Qaïda, Oussama Ben Laden.
Nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko wa Pentagon, Jeh Johnson mu ibaruwa yabonywe n’Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) nk’uko tubikesha 7sur7.be, uyu musirikari wari mu gitero cyahitanye Osama ashinjwa kuba ataragize ibanga ry’akazi ke, bityo bakaba (…)

Minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje kuwa 30 Kanama 2012 ko izakurikirana mu nkiko umusirikari wanditse igitabo yise “No Easy Day”, kivuga ku gitero cyahitanye uwahoze ari umuyobozi wa Al-Qaïda, Oussama Ben Laden.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko wa Pentagon, Jeh Johnson mu ibaruwa yabonywe n’Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) nk’uko tubikesha 7sur7.be, uyu musirikari wari mu gitero cyahitanye Osama ashinjwa kuba ataragize ibanga ry’akazi ke, bityo bakaba bateganya kumushyikiriza ubutabera hamwe n’abandi bose babimufashamo.

Igitabo "No Easy Day" bisobanuye (nta munsi woroshye) giteganyijwe gushyirwa ahagaragara kuwa 4 Nzeri 2012. Iki gitabo cyaranditswe n’umwe mu basirikari b’Amerika bivuganye umukuru wa Al-Qaïda kuwa 1 Gicurasi 2011.

Mu ibaruwa Jeh Johnson yandikiye umugabo wakosoye iki gitabo ariwe Penguin, yamusabye kutagerageza kumena amabanga akomeye y’igihugu. Amwibutsa ko uyu musirikari ubwo yinjiraga mu ngabo yasinye amasezerano yo kubika ibanga.

Jeh Johnson yakomeje avuga ko nikiramuka gisohotse, amafaranga yose azinjizwa n’iki gitabo azashyirwa kuri konti ya Minisiteri y’ingabo z’Amerika.

Kubera impamvu z’umutekano we, uyu musirikari yirinze kwandika amazina ye nyakuri kuri iki gitabo bityo ahitamo kwiyita Mark Owen.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages