Umuyobozi w’urubuga rwa internet Google, aragenderera Koreya y’Amajyaruguru, kimwe mu bihugu bizwiho kuzitira cyane ikoreshwa rya internet ku Isi.
Ibiro ntaramakukuru by’Abanyamerika byatangaje ko umuyobozi wa Google, Eric Schmidt, agomba gusura Koreya y’Amajyaruguru ari kumwe n’uwahoze ayobora igihugu cya Mexico, Richardson.
Gusa n’ubwo ubuyobozi bw’iki gihugu bukomeza kuniga cyane imikoreshereze ya internet, ntibaramenya uwo abo bashyitsi bazagirana na we ibiganiro, cyane ko Koreya yacanye umubano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Usibye kunigwa ku ikoreshwa rya internet muri Koreya y’Amajyaruguru, usanga n’itangazamakuru rigenzurwa na Leta, kandi ibyo Leta idashaka ntibitambuka.
Biteganyijwe ko Schmidt na Richardson bazagerageza gusaba Koreya kurekura Abanyamerika yashimuse, ubundi Schmidt akazanasaba ko abaturage bahabwa internet nk’uko asanzwe akorera abandi ubuvugizi.



















TANGA IGITEKEREZO