Umwuzure ukomeye wibasiye agace k’amajyaruguru y’ Afghanistan uhitana abantu barenga 37, nk’uko byatangajwe n’umuryango w’Abibumbye kuwa Gatandatu tariki 23 Kamena 2012.
Inzu zirenga 100 zahise zitwarwa n’amazi, imirima ndetse n’amatungo nyuma y’aho imvura yari imaze iminsi ine igwa ubutitsa.
Ikinyamakuru Dailynews dukesha iyi nkuru kivugako Abdul Hai Khateby umuvugizi w’Intara ya Ghor uyu mwuzure wabereyemo, yavuze ko yabonye abantu 24 bapfuye mu gace atuyemo kandi ko hari n’abandi benshi baburiwe irengero.
Abdul yagize ati:”Inzu nyinshi zarasenyutse, kandi dufite urutonde rurerure rw’amashyo y’amatungo yatembanywe n’umuvumba”. yongeraho ati:”Na n’ubu imvura irakubye turateganya ko imvura nyinshi igiye kugwa “.
Undi muvugizi w’akarere ka Badakhshan ariwe Abdul Marouf Rasekh yavuzeko muri aka gace naho abantu bagera kuri 13 bapfuye, kandi ngo si aho honyine kuko hari n’abandi bapfuye mu turere begeranye.
Ikiyongera kuri ibi ni uko ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Ibiza muri Afganistan kivugako inzu zigera ku 135 zatwawe, bigatuma abari bazituyemo bahunga.
Umuryango w’Abibumbye uvugako imihanda myinshi yatengutse bigatuma no kugeza ubufasha ku mpunzi bigorana.
Utu turere twose dukunze kwibasirwa n’imvura nyinshi mu gihe nk’iki kandi igahitana abantu n’ibintu nk’uko abayobozi bo muri iki gihugu babivuga.



















TANGA IGITEKEREZO