00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwahamije icyaha uwateguye kwica Mandela

Yanditswe na

Innocent Ndahiriwe

Kuya 27 July 2012 saa 05:39
Yasuwe :

Mike du Toit umuhezanguni wakekwagaho gushaka guhitana uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epho Nelson Mandela, kuri uyu wa Kane yahamijwe icyaha n’Urukiko Rukuru rwa Pretoria mu rubanza rwari rumaze imyaka ikabakaba icumi.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Guardian, Urukiko rw’i Pretoria rwahamije uwo mugabo Mike du Toit icyaha cyo gucura umbugambi wo kwivugana Nelson Mandela no kwirukana abirabura muri Afurika y’Epfo.
Kimwe mu bitangazamakuru bya Leta ya Afurika y’Epfo cyitwa SABC, nacyo (…)

Mike du Toit umuhezanguni wakekwagaho gushaka guhitana uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epho Nelson Mandela, kuri uyu wa Kane yahamijwe icyaha n’Urukiko Rukuru rwa Pretoria mu rubanza rwari rumaze imyaka ikabakaba icumi.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Guardian, Urukiko rw’i Pretoria rwahamije uwo mugabo Mike du Toit icyaha cyo gucura umbugambi wo kwivugana Nelson Mandela no kwirukana abirabura muri Afurika y’Epfo.

Kimwe mu bitangazamakuru bya Leta ya Afurika y’Epfo cyitwa SABC, nacyo cyahamije ko uyu mugabo umwe muri 20 baregwaga hamwe na we abaye uwa mbere mu guhamwa n’icyaha cy’ibitero by’amabombe byari bigiye guhitana Mandela kuva urubanza rwatangira muri 2002.

Abatangabuhamya bavuga ko itsinda rya Boeremag ariryo ryateguye kwivugana Mandela wabaye umwirabura wa mbere mu kuyobora Afurika y’Epfo muri 1994 nyuma y’igihe kirekire banyamuke b’abazungu bategeka.

Itsinda rya Boeremag ryari rifite na gahunda yo kurasa no ku bazungu batabyumvaga kimwe nabo.

Umushinjacyaha yatangaje ko iki cyaha ari ubugambanyi bukomeye bwa mbere muri Afurika y’Epfo nyuma y’ubutegetsi wa ba gashakabuhake (Apartheid). Akaba yamusabiraga igihano cyo gufungwa burundu kuko icyo kwicwa cyavanyweho.

Uyu mugabo Mike ngo yari inyuma y’ibitero bya bombe byarashwe i Johannesbourg muri 2002 byahitanye umuntu umwe abandi 12 barakomereka. Uru rubanza rwatangiye kuva ku wa mbere 23 Nyakanga i Pretoria rukaba rushobora gufata n’ibindi byumweru.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages