Nyuma y’igitero cyahitanye abana 20 n’abarimu 6 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) barashwe ku wa gatanu mu Ntara ya Connectcut ku ishuri rya Sandy Hook, Ubuyobozi bwa leta ya Texas bwemeje ko umwarimu winjiye mu ishuri, yajya ajyana imbunda mu rwego rwo gukaza umutekano w’abanyeshuri babo.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika associated AP, avuga ko Supt David Thweatt ushinzwe Polisi muri Texas yavuze ko mu rwego rwo kurinda abana bakomeje kuraswa, ngo bigiye kuba ngombwa ko abarimu bajyana imbunda ku ishuri kuko ngo abenshi bazi kuzikoresha kandi hakaba hanateganyijwe n’amahugurwa ku batazizi neza.
Thweatt yakomeje avuga ko akenshi wasangaga iyo umwicanyi yazaga, yabanzaga kwica umurinzi, ubu ngo bikaba bizoroha kuko abarimu bazajya bazigira ku buryo bitakoroha ko ayirasanwa.
Nyuma y’ubu bwicanyi, byatumye Leta za Oklahoma, Missouri, Minnesota, South Dakota na Oregon zose zitangaza ko zihaye uruhushya abarimu n’abayobozi mu bigo by’amashuri kujyana imbunda ku ishuri, mu rwego rwo kurinda umutekano.
Bamwe mu bakomeje kwamagana iri tegeko riha abarimu kwigishanya imbunda, bavuga ko ahubwo bishobora kurushaho kongera ubwicanyi kuko abenshi usanga batazi kuzikoresha neza, ndetse hakaba n’impungengee ko haramutse havutse amakimbirane hagati y’abarimu n’abayobozi, bashobora kurasana.
Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2007 bigasohoka mu kinyamakuru Reuters cyo mu Bwongereza, bwerekanye ko nibura mu banyamerika 100, abagera kuri 90 bose baba batunze imbunda mu ngo zabo.



















TANGA IGITEKEREZO