00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bizihije umunsi w’ababana bahuje ibitsina ku rwego rw’ igihugu

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 5 August 2012 saa 09:22
Yasuwe :

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika habaye imyiyerekano y’ababana bahuje ibitsina kuwa Gatanu tariki 3 Kanama 2012, hanizihizwa umunsi wabo ku rwego rw’ Igihugu. Imbaga y’ababana bahuje ibitsina basaga 15000 yari yiteguye gusomanira imbere ya resitora zikunzwe cyane muri Amerika n’ imbere y’imbaga y’Abanyamerika mu myiyerekano yo guharanira ababana(le mariage gay).
Amakuru dukesha urubuga actu.orange avuga ko abo bantu bose bari biteguye gusomananira imbere ya resitora ya “chaîne de (…)

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika habaye imyiyerekano y’ababana bahuje ibitsina kuwa Gatanu tariki 3 Kanama 2012, hanizihizwa umunsi wabo ku rwego rw’ Igihugu.

Imbaga y’ababana bahuje ibitsina basaga 15000 yari yiteguye gusomanira imbere ya resitora zikunzwe cyane muri Amerika n’ imbere y’imbaga y’Abanyamerika mu myiyerekano yo guharanira ababana(le mariage gay).

Amakuru dukesha urubuga actu.orange avuga ko abo bantu bose bari biteguye gusomananira imbere ya resitora ya “chaîne de fast-food Chick-fil-A” ku isaha ya saa mbiri z’ ijoro ku masaha y’i Washington.

Iyi myiyerekano yateguwe hakoreshejwe imbuga zihuza nkoranyambaga.

Bryan McIlroy w’imyaka 35 ni umwe mu bayitabiriye, yambwiye Ibiro Ntaramakuru bya AFP ati ”Ndi hano kuko tubana duhuje ibitsina ndi umu “Gay” kandi sinshyigikiye icyo aricyo cyose cyaturwanya kitugaragariza urwango”.

Iyi myiyerekano bayikoze ari imiryango isaga 1600 ibana ihuje ibitsina,imbere y’uwahoze ari umuyobozi wabo Dan Cathym, banamagana abakirisitu n’amakoraniro yemera Imana bamaganye ko abahuje ibitsina basezerana.

Umunyabugeni steve Lanasa w’imyaka 40 yavuze ko abiyerekanaga bakoresheje amafaranga menshi cyane.

Iyi myiyerekano yabereye Washington, Los Angeles no muri Texas y’Amajyepfo ahagaragaye abosomaniraga imbere ya resitora ya Dallas.

Ukutavuga rumwe ku kubana kw’abahuje ibitsina byakajije umurego mu gihe Perezida Obama yabishyigikiye mu kwiyamamaza kwe, naho uwo bahanganye Mitt Romney wo mu ishyaka ry’Abarepubulikanin arabyamagana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages