00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Ku myaka 32 yongeye kurererwa mu muryango

Yanditswe na

Marie Monique Dushime

Kuya 26 March 2013 saa 04:11
Yasuwe :

Nk’uko bimenyerewe ku myaka 32 y’amavuko umuntu aba akuze ku buryo nawe yashinga urugo cyangwa umuryango, nyamara Umunyamerika Maurice Griffin we yiyemeje kubanza kurerwa mu muryango kuko nta mahirwe yabyo yari yarigeze.
Uyu Maurice Griffin yasubiye mu muryango wa Lisa Godbold nyuma yo kumara imyaka 20 awuvuyemo.
Lisa Godbold urera uwo musore yatangarije ikinyamakuru The Huffington Post dukesha iyi nkuru ko yamwakiriye bwa mbere mu muryango ari umwana w’amezi abiri nyuma akaza kuhakurwa (…)

Nk’uko bimenyerewe ku myaka 32 y’amavuko umuntu aba akuze ku buryo nawe yashinga urugo cyangwa umuryango, nyamara Umunyamerika Maurice Griffin we yiyemeje kubanza kurerwa mu muryango kuko nta mahirwe yabyo yari yarigeze.

Uyu Maurice Griffin yasubiye mu muryango wa Lisa Godbold nyuma yo kumara imyaka 20 awuvuyemo.

Lisa Godbold urera uwo musore yatangarije ikinyamakuru The Huffington Post dukesha iyi nkuru ko yamwakiriye bwa mbere mu muryango ari umwana w’amezi abiri nyuma akaza kuhakurwa n’ababishinzwe afite imyaka 13, kuko kurerwa kwe kwari kutemewe n’amategeko. Lisa ati “Ubu nishimiye kongera guhamagarwa mama na Maurice nyuma y’imyaka 20 tutabonana”.

Lisa Godbold kongera kubona uyu mwana yareze akiri muto, byagezweho yifashishije ubushakashatsi bwo ku mbuga nkoranyambaga, basaba ko gusubira muri uwo muryango byakwemerwa n’amategeko ndetse bikanashyirwa ku mugaragaro.

Ku ruhande rwe Maurice yatangaje ko yishimiye kongera kuba mu muryango wa Lisa, kuko yumvaga ko aricyo kintu cyamushimisha mu buzima bwe ku Isi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages