Ann Romney, umugore wa Mitt Romney umukandida uhatanira umwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora ateganyijwe ku wa 06 Ugushyingo, yemeje ku itariki ya 18 ko we n’umugabo we bazahita bava muri politiki natsindwa amatora.
Amakuru dukesha 7 sur 7 avuga ko Ann Romney yatangaje ibyo mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya ABC.
Ubwo yabazwaga uko bizagenda umugabo we naramuka atsinzwe, yagize ati "ndababwiza ukuri ko ari njye ari n’umugabo wanjye tatazongera kugaragara."
Ann Romney yakomeje kuvuga ko bitamuguye neza mu gihe umugabo we yashakaga kugerageza amahirwe mu matora aheruka mu 2008, ntibimushobokere, ko atabasha kongera kwihangana Romney atsinzwe amatora yegereje.
Yatangaje ko Mitt Romney yongeye gutsindwa bitamworohera kumwemerera gukomeza politiki.
Ann Romney yakunze gushimangira ko adashyigikiye gukuramo inda, rimwe mu maturufu umugabo we yashyiraga imbere mu gihe cyashize.
Kuri ubu, Mitt Romney ntiyemera ibyo gukuramo inda, keretse mu gihe uwasamye yahohotewe, yatewe inda n’uwo bafitanye isano, cyangwa mu gihe ubuzima bw’umubyeyi bubangamiwe.



















TANGA IGITEKEREZO