00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umuyaga Sandy wisasiye 14

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 30 October 2012 saa 04:48
Yasuwe :

Inkubi y’umuyaga Abanyamakuru bise Sandy yahitanye abantu 14, 13 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umwe muri Canada, mu gihe miliyoni eshatu bo babuze umuriro w’amashanyarazi. Uko amasaha agenda yicuma, imibare y’ibyangiritse iragenda yiyongera muri Amerika na Canda ahegereye inyanja. Abantu 14 bapfuye bazize iyo nkubi y’umuyaga, imyuzure y’amazi yabateye aho batuye itewe na « Sandy ».
Amakuru aturuka muri aka gace aturutse ku banyamakuru bari bakagiyemo gukurikirana iby’amatora (…)

Inkubi y’umuyaga Abanyamakuru bise Sandy yahitanye abantu 14, 13 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umwe muri Canada, mu gihe miliyoni eshatu bo babuze umuriro w’amashanyarazi.

Uko amasaha agenda yicuma, imibare y’ibyangiritse iragenda yiyongera muri Amerika na Canda ahegereye inyanja. Abantu 14 bapfuye bazize iyo nkubi y’umuyaga, imyuzure y’amazi yabateye aho batuye itewe na « Sandy ».

Amakuru aturuka muri aka gace aturutse ku banyamakuru bari bakagiyemo gukurikirana iby’amatora aratangaza ko miliyoni eshatu z’ingo zo muri Amerika zaraye zibuze umuriro w’amashanyarazi.

Imihanda ngo imeze nk’amatongo mu mijyi myinshi nka New York. Hageze n’aho bimura abantu bari barwariye mu bitaro bya kaminuza biri muri uwo mujyi wa New York.

Umuyaga w’inkundura wari ufite imuvuduko wa kilometero 130 ku isaha. Abaturage baturiye inkengereo z’inyanja bahungishirijwe kure yayo, mu yindi mijyi minini abaturage babujijwe kuva mu ngo kubera umutekano wabo.

Ibi bibaye mu gihe hari hasigaye iminsi umunani ngo habeho amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abenshi mu bamenyereye ibya politiki babikurikiranira hafi baremeza ko byahungabanyije cyane izo gahunda z’amatora, Perezida Obama we ejo akaba yaratangaje ko abaye ahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza ngo abanze ahangane n’iki kibazo.

Barack Obama yatanze ubutumwa bugira buti "icyihutirwa ni ugufasha abantu kuva muri ako kaga mu buryo ubuzima bwabo bubungabungwa byintangarugero."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages